AMAKURU MU NCAMAKE: RWANDA – BURUNDI – RDC

RWANDA Umusenaterikazi aherutse gusaba imbabazi abadepite kubera ko ngo atari azi ko umushinga w’urugomero rwa Rugezi yasize ugeze kure ubu wahagaze. Ikinyamakuru Igihe kiduka iyi nkuru kiratubwira ko ngo uwo musenaterikazi yagize ati: “Mu byukuri mumbabarire nta makuru nari mfite ajyanye n’uko umushinga wa Rugezi udakora». Yunzemo ko ikibazo cyakunze kuhaba ari icy’amadosiye yakomeje kujya [...]

Full Story »

Ku munsi w’ababyeyi, Abategarugori bo mu Bubiligi bazirikanye Victoire Ingabire Umuhoza

20120512_Abategarugori_bo_mu_Bubiligi_bazirikana_mugenzwabo_Victoire Ingabire Umuhoza_emission_du_12_mai2012 Ku munsi wahariwe ABABYEYI ” Fête des mères”, abategarugori bo mu bubiligi bazirikanye mugenzi wabo Victoire Ingabire Umuhoza , perezida wa FDU, ufungiyemu Rwanda. Abategarugori basabye Leta y’u Rwanda gufungura Victoire Ingabire Umuhoza kimwe n’izindi nfungwa zose za Politiki zifungiye mu Rwanda.

Full Story »

Gusoza icyunamo 2012

20120501_Kurangiza_icyunamo Umunsi wa nyuma w’ukwezi kwa kane, benshi bawufataho kurangiza icyunamo. Imihango myinshi yo kwibuka yagiye ikorwa hirya no hino. I Buruseli mu Bubiligi, ishyirahamwe Jambo ryakoresheje ikiganiro mbwirwaruhame ku IHAHAMUKA. Havuzwe ikibbzo cy’imwe mu mihango iba mu Rwanda, cyane cyane kumurika ibisigazwa by’ahitanywe na Genocide. Ese byaba bifasha abacikacumu kudahahamuka?

Full Story »

UBUZIMA NYUMA YA GENOCIDE

20120430_UBUZIMA NYUMA YA GENOCIDE NTARYORIGIRA VICTOR, umurundi uba mu bubiligi, amaze imyaka irenga 20 ari impunzi, avuga ko Ubwicanyi bwabaye i Burundi ari GENOCIDE YAKOREWE ABAHUTU. Muri icyo gihe, abahutu biciwe nta burenganzira bari bafite bwo kururira ababo, ariko bagerageje gushyiraho ingamba zo gufata mu mugongo abacitse ku icumu.

Amakuru yo mu biyaga bigari

BURUNDI Inyamanswa ziturutse i Burundi zafatiwe ku kibuga cy’indege i Bruxelles ho mu Bubiligi. Iyi nkuru itangwa n’ibiro BELGA igatangazwa na Arib iravuga ko iyo mari igizwe n’inyaruvu 112, inzoga 72 n’ibikeri 100. Muri komini Mukike muri province ya Bujumbura haravugwa indwara itaramenyekana yafasha abana  ba banyeshuli bo mu mashuli abanza . Ngo iyo ndwara [...]

Mu Rwanda haravugwa ikibazo giterwa n’inkangu

Imvaho nshya iratumenyesha ko tariki ya 25 Mata  inkangu yamanukiye ku muhanda wa kaburimbo uhuza Mukamira na Ngororero none ukaba ufunze. Ibi byabereye mu kagari ka Nyundo, umurenge wa Rambura ho mu karere ka Nyabihu aho inkangu ije ikurikira iyari yafunze uyu muhanda mu ntangiro z’uyu mwaka.  Ngo iyo nkangu iterwa ahanini n’imiterere y’ubutaka bwaho bworoshye cyane [...]

Ministri w’intebe w’u Rwanda arasaba abantu kugabanya amasaha bamara mu kabari.

Amakuru dukesha ikinyamakuru igihe aratumenyesha ko ngo Ministri w’Intebe Habumuremyi arimo arakangulira abantu gukora cyane kandi hakongerwa n’amasaha y’akazi kugira ngo barusheho gutera imbere bityo hakagabanywa amasaha abantu bamara mu tubari. Mu gusubiza ibibazo by’abaturage n’abanyamakuru, hagamijwe gutuma abanyarwanda bamenya  ibibakorerwa, ministri Habumuremyi ngo yerekanye ibikorwa byagezweho : Itera mbere rijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kongera [...]

Urukiko rw’Ikirenga rwanze ubujurire bwa Ntanganda Bernardo ahubwo rumukatira igifungo

Urukiko rw’Ikirenga rwanze ubujurire bwa Ntanganda Bernardo ahubwo rumukatira igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu y’ibihumbi ijana by’amanyarwanda. Ikinyamakuru IGIHE gitanga iyi nkuru kivuga ko Ntaganda Bernardo utabonetse mu rukiko ubwo yakatirwaga, aregwa ibyaha  birimo kuvutsa igihugu umudendezo n’abo bafatanyije no gukora imyigaragambyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Twabibutsa ko Ntaganda yahoze ayobora ishyaka rya politiki ritaremerwa PS-Imberakuri, [...]